Ni umuco mubi, bikwiriye no guhanwa: Dr Nsanzimana ku bima imbangukiragutabara inzira
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yasobanuye ko imbangukiragutabara idakwiriye kurwanira umuhanda n’izindi modoka, agaragaza ko abayima inzira nkana bakwiriye no guhanwa.
Yabigarutseho ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yari mu Nteko Ishinga Amategeko, agaragaza ibikorwa guverinoma yakoze mu guteza imbere umuturage.
Ni ikiganiro cyibanze cyane ku byagezweho mu rwego rw’ubuzima hagamijwe kwita ku buzima bw’abaturage n’ibiteganywa gukorwa.
Depite Niyorurema Jean René yagaragaje ko hari impungenge ku mbangukiragutabara zigenda nabi mu mihanda ku buryo zishobora guteza impanuka.
Ati “Izi mbangukiragutabara zigendera ku muvuduko ukabije, ndetse ntizubahiriza amategeko, ntabwo zita ku byapa byo ku muhanda. Ibi kandi bitwara ubuzima bw’abantu.”
Senateri Uwera Peragie we yasabye ko hakwiye gushyirwaho ikoranabuhanga, ryatuma imbangukiragutabara ihaguruka izi neza ahantu yanyura hatari imodoka nyinshi, kuko “iyo iciye ahari ‘embouteillage’ n’ubundi abakoresha umuhanda babura aho bihengeka ngo bayihigamire.’
Ati “Njyewe ndababara iyo mbona yabuze inzira atari uko bayiyimye ahubwo aho igeze nta n’uburyo bwo kuyiha inzira bushoboka. Nibaza ko wenda ikoranabuhanga ryajya riyiha amakuru igiye guhaguruka kandi na polisi ikoresheje rya koranabuhanga yayishakira inzira igihaguruka.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasobanuye ko mu mihanda abantu badakwiriye kurwanira inzira n’imbangukiragutabara kandi iba itwaye abarwayi.
Ati “Rwose ntabwo imbangukiragutabara ikwiye kurwanira umuhanda n’izindi modoka. Ziyiha inzira kubera ko iba itwaye umurwayi…dukwiye kumvisha Abanyarwanda ko iyo imbangukiragutabara ihageze ugomba kuyireka ikagenda.”
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana we yagaragaje ko kudaha inzira imbangukiragutabara ari umuco mubi kandi ukwiye guhanwa.
Ati “Kudaha imbangukiragutabara inzira ni umuco mubi, bikwiye no guhanwa cyane. Ku buryo twese dutangira kugira umuco wo gutabara abarwayi, gutabara indembe. Buri gihe iyo dutambuka ku mihanda turabibona haracyari uwo muco ahubwo ugasanga abantu bayibona na bo bashaka kuyiririraho kugira ngo bigendere. Iki turagifatanya n’inzego zose.”
Yasobanuye ko ubu imbangukiragutabara 90% zirimo uburyo bw’ikoranabuhanga na camera zifasha kugenzura abashoferi bazitwaye n’ibyo zitwaye kuko hari ubwo wasangaga mbere batwara ibintu n’abandi batari abarwayi.
Ati “Mbere zajyaga zitwara n’abandi bantu batarwaye cyangwa abakozi, n’ibindi bintu bidakwiriye. Icyo gikemurwa ni uko uyitwaye aba abonwa n’abandi batari we gusa.”
Yasobanuye kandi ko hashyizwemo ikoranabuhanga rituma umushoferi wanyoye ku nzoga adashobora kuyitwara.
Ati “Iyo harimo umwuka w’inzoga ntishobora kugenda, icyo na cyo kirakemura ibibazo byinshi.”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yerekanye ko ambulance ari ikinyabiziga ndakumirwa idakurikiza ibyapa byo mu muhanda ariko asaba ko hakwiye kubaho amahugurwa ku bazitwara yo kumva ko badakwiriye kuzitwara bashyira ubuzima bw’abarwayi n’abandi mu kaga.
Ati “Na bo bakwiye guhugurwa bakanabwirwa ko icya mbere ari ubuzima bw’abarwayi ndetse n’ubwabo, atari ugufata izo modoka ngo bazitware mu buryo bwateza ibyago byaba kuri bo ubwabo n’abandi bakoresha umuhanda.”
Kugeza ubu mu Rwanda hari imbagukiragutabara 510, zivuye kuri 263 muri 2023.
