Nyuma yo guhunga u Rwanda, Umurungi Dyna n’umukobwa we Audrey bakomereje urugamba rwa politiki i Burayi.

Nyuma yo guhunga u Rwanda, Umurungi Dyna n’umukobwa we Audrey bakomereje urugamba rwa politiki i Burayi.

Umurungi Dyna, ukomoka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’i Burasirazuba, hamwe n’umukobwa we Uwingabiye Teta Audrey, ni bamwe mu Banyarwanda bamaze igihe bakorana Kandi bagashyigikira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Bombi bahisemo kwifatanya n’abifuza impinduka mu miyoborere y’igihugu no kwamagana akarengane n’ubwicanyi bikorerwa abaturage, bikozwe n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi.

Umurungi Dyna yabaye umunyamuryango w’ishyaka PS Imberakuri riyobowe na Me Bernard Ntaganda kuva mu mwaka w’2018. Iryo shyaka ntiryemerewe gukorera mu Rwanda. Me Bernard Ntaganda ni umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, akaba yarafunzwe hagati y’umwaka w’2010 na 2014. Nyuma yo gufungurwa yakomeje ibikorwa bye bya politiki no kunenga imiyoborere y’igihugu. Yakomeje kwereka amahanga ibikorwa bya kinyamaswa biranga ubutegetsi buyobowe n’Ishyaka rya FPR Inkotanyi.

Imyigaragambyo yo kuwa 19 Gicurasi 2026 imbere y’inteko ishingamategeko y’ubumwe bw’i burayi. Umurungi Dyna ari hagati yambaye umupira w’umweru n’amataratara, ibumoso bwe hari umukobwa we Audrey wambaye umupira w’icyatsi wa FDU

Mu buhamya bwe, Umurungi Dyna avuga ko afite amakuru ku bwicanyi bwakorewe Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Ubwo bwicanyi ngo bwakozwe n’abasirikare ba FPR Inkotanyi kuva mu mwaka w’1994. Avuga ko azi ahantu hatandukanye hajugunywe imibiri y’abishwe, ndetse akavuga ko bibabaje kuba ayo makuru atavugwa cyangwa ngo akorweho iperereza.

Mu byo avuga harimo ahitwa i Rwabutenge mu Karere ka Kicukiro, i Kabuga mu Karere ka Gasabo ndetse no ku Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, aho avuga ko hari imibiri yashyinguwe mu byobo rusange. Ibi ni ibivugwa na we ubwe, kandi agashimangira ko yabirebesheje amaso.

Aragira ati: “i Rwabutenge mu Karere ka Kicukiro hiciwe Abahutu benshi bavanywe mu rufunzo rwa Nyabarongo, bababeshyaga ko bagiye kubakoresha inama bikarangira babishe”.

Akomeza avuga ko i Kabuga aho bitaga mu Gahoromani ho mu Karere ka Gasabo, habereye ubwicanyi ndengakamere kuko bahiciye Abahutu bemeye gusubira inyuma bakareka guhunga.

Yongera kumbwira ko, mu Karere ka Rwamagana aho bita ku Muyumbu, mu isambu y’iwabo hatabwe imibiri cumin’ibiri, harimo n’abaturanyi babo nanjye ubwanjye narinzi neza.

Umurungi Dyna ni uwambere uturutse iburyo, umukobwa we Teta Audrey ni uwa gatatu uturutse ibumoso

Umurungi Dyna ashimangira ko ari yo mpamvu yafashe icyemezo cyo gukomeza guharanira kurwanya akarengane n’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda.

Mu mwaka w’2023, Umurungi Dyna yimukiye muri Suwede ari kumwe n’umuryango we. Avuga ko yakomeje gukorana rwihishwa n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi PS Imberakuri igice cya Maître Ntaganda Bernard, ndetse no gukusanya inkunga yo gufasha ibikorwa byaryo.

Nk’uko abyivugira, yagarutse mu Rwanda ku wa 2 Werurwe 2026, ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yarasatswe mu buryo budasanzwe, yamaze igihe kirekire bamushyize ahantu hihariye. Baje kumurekura ajya gucumbika i Rwamagana arikumwe n’umuryango we.

Nyuma y’iminsi mike, ku wa 6 Werurwe 2026 yagaragaye i Nyairambo arikumwe na Me Bernard Ntaganda, ibintu bitamuguye amahoro. Bukeye bwaho, nk’uko abisobanura, abakozi ba RIB n’abapolisi bageze aho yari acumbitse i Rwamagana, basaka inzu, bafata ibyangombwa bye, telefoni, passport na mudasobwa, hanyuma bamujyana ku biro bya RIB kugira ngo abazwe.

Umurungi Dyna ari ibumoso bwa  Me Bernard Ntaganda President wa PS Imberakuri

Mu buhamya bwe, avuga ko yabajijwe ibibazo byinshi birebana n’imikoranire ye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kandi ko yanakubiswe kugira ngo yemere ibyo yashinjwaga. Avuga ko yarekuwe uwo munsi nimugoroba, ariko ibikoresho bye bigasigara bifitwe n’inzego z’iperereza, asabwa kongera kwitaba nyuma ya weekend.

Dyna avuga ko ibyo byamuteye ubwoba, bituma afata icyemezo cyo guhunga igihugu ari kumwe n’abana be. Yabanje kunyura muri Uganda mbere yo gukomereza urugendo mu Bubiligi, aho atuye kugeza ubu.

Ageze mu gihugu cy’u Bubiligi, twamenye ko Umurungi Dyna yakomeje ibikorwa bye bya politiki afasha PS Imberakuri no kumenyekanisha ibikorwa by’iryo shyaka abinyujije ku rubuga rwa TikTok yise “Imberakuri”.

Umukobwa we, Uwingabiye Teta Audrey, na we akoresha imbuga nkoranyambaga zirimo X na TikTok mu gusangiza ibitekerezo bye no kunenga ibyo yita akarengane n’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda.

Ku wa 19 Kamena 2026, Umurungi Dyna na Uwingabiye Teta Audrey bagaragaye mu myigaragambyo yabereye kuri Place du Luxembourg i Bruxelles, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi. Iyo myigaragambyo yari yateguwe n’Abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi, bagaragaza icyo bise kwamagana ifungwa rya Victoire Ingabire n’abandi bavuga ko bafunzwe bazira ibitekerezo bya politiki.

 

Uturutse ibumoso ,Umurungi Dyna ni uwa gatatu mu bicaye imbere ufite pankarite iriho ifoto ya Victoire Ingabire  Umuhoza

Kugeza ubu, Umurungi Dyna n’umukobwa we bavuga ko bazakomeza gukoresha amajwi yabo n’imbuga nkoranyambaga mu kwamagana akarengane n’ubwicanyi bikorerwa Abanyarwanda no gusaba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.

Mu gihe ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko bwubahiriza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo mu rwego rw’amategeko, abatavuga rumwe na bwo bakomeje kuvuga ko bahura n’igitutu, bagashyirwa mu majwi cyangwa bagafatwa nk’abanzi b’igihugu. Mu mvugo ikunze gukoreshwa mu mpaka za politiki, hari abavuga ko umuntu wese utavuga rumwe n’ubutegetsi ahita yitwa “ikigarasha”, ibintu bavuga ko bituma gutanga ibitekerezo binyuranye bifatwa nk’ukugambanira igihugu aho kubonwa nk’uburenganzira bwemewe muri demokarasi.

Nkusi Uwimana Agnès

Umurabyo01

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui