MUNYANTARAMA Sadiki Umuhesha w’Inkiko wabaye ikigarasha

MUNYANTARAMA  Sadiki Umuhesha w’Inkiko  wabaye ikigarasha

Nk’uko dusanzwe tubagezaho amakuru aturuka mu Rwanda cyane ku bijyanye n’ihigwa ry’abatavugarumwe n’ubutegetsi bw’Igitugu bwa FPR Inkotanyi burangajwe imbere na Kagame Paul, uyu mugabo witwa Sadiki MUNYANTARAMA yabaye Umuhesha w’Inkiko mu Rwanda ahura n’ibibazo bikomeye aho bashakaga ko agurisha mu cyamunara agatesha agaciro ibintu by’Abahutu bashakaga gukenesha barimo Mironko François , Kabuga Félicien, MUGARURA Alexis kimwe n’ibintu by’Abatutsi bigumuye kuri FPR barimo RWIGARA Assinapol.

Munyantarama Sadiki  akiri mu Rwanda  yabaye Umuhesha  w’Inkiko w’Umwuga yikorera ku giti cye  ari m’Urugaga  rw’Abahesha b’Inkiko 

Uyu mugabo yanze kuvugirwamo na Minisitiri w’Ubucamanza kimwe n’inzego z’iperereza zamushyiragaho igitutu ngo ateze cyamunara ahe abambari ba FPR bo muri sosiyete ya KAGAME  yitwa Cristal Venture amazu yabo bantu ku giciro gitoya ayateshe agaciro, kugira ngo babahombye.

Aha ni mu myigaragambyo ya FDU INKINGI imbere  ya Union Européenne i Bruxelles    kuwa 19/06/2026  Sadiki Munyantarama ni uwa mbere  uhereye i bumoso

Ibyo byose yabiteye umugongo, biza kumuviramo gutotezwa bikomeye arafungwa aza  gutoroka igihugu ajya mu Bufaransa. Aho ahagereye rero yifatanije n’Ishyaka rya FDU Inkingi ryiganjemo abarwanya Leta y’u Rwanda, akaba asigaye agaragara mu bikorwa byo kwigaragambya kuri Ambassade y’Urwanda i Bruxelles mu Bubiligi.

Ibyo byose byatumye inzego z’Umutekano zimenesha umuryango we, umugore n’abana babiri baramenenganye birirwa bihishahisha babaziza ko umubyeyi wabo Munyantarama yagiye kwifatanya n’abanzi b’Igihugu. Bamugongeye umwana w’umukobwa arapfa nyuma banga ko ankete zikorwa, ndetse n’umugore we bamuhoza ku nkeke abazwa iby’umugabo we kandi icyaha ari gatozi.

Kuwa 09 /06/2026 mu gikorwa cya buri kwezi  gihuza sosiete sivili n’amashyaka  imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles  mu gusaba ko Ingabire Victoire  yafungurwa  Munyantarama Sadiki ntiyahatanzwe

Twibutse ko n’Uwitwa HABIMANA védaste wari Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko mu Rwanda nawe yatawe muri yombi agafungwa ku mpamvu zidasobanutse kuri dosiye bamuhimbiye bashaka kumwikiza. Iyi ngeso rero inkotanyi zirayifite, yo gushaka kwica abatavugarumwe n’ubutegetsi, kimwe n’abagerageza kurwanya akarengane gakorerwa abaturage gashingiye ku bwoko.

Kuwa 18/08/2026 hari mu gikorwa mpuzamashyaka  ngarukakwezi  bahurira imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles  kugira ngo bamagane  ihonyorwa ry’Uburenganzira bwa muntu  mu Rwanda. Sadiki yarabyitabiriye ari  inyuma y’abagore babiri yambaye ingofero   mu mutwe

Kubw’iyo myitwarire ya MUNYANTARAMA Sadiki, kimwe n’abandi bahesha b’Inkiko, Abunganira abandi mu mategeko n’abandi baharanira uburenganzira bwa muntu, bakomeje kwamagana byimazeyo, banatabariza abarengana bose. Ukuri kuzatsinda ikinyoma cya FPR Inkotanyi.

Nkusi uwimana Agnes

Umurabyo01

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui